|
Mu mwaka w'1948, umuryango w'abibumbye (UN) washyize ahagaragara itangazo ryerekeye uburenganzira bwa muntu. Kuva icyo gihe, ibihugu byagiye bigirana amasezerano agamije kubahiriza ubwo burenganzira, hashyirwaho n'inzego zigamije kugenzura iyubahiriza ryabwo. Hari n'inzego zifite inshingano yo gutuma ubwo burenganzira bugerwaho. Bidufitiye akamaro kanini cyane kumenya amahame remezo y'uburenganzira bwa muntu, amasezerano mpuzamahanga yerekeranye n'uburenganzira bwa muntu, amategeko n'inzego bituma ubwo burenganzira bwubahirizwa.Umusanzu wa RIME COMPANY LTD muri urwo rwego ujyanye no gutanga ubumenyi bw'ibanze (n'ubwimbitse bibaye ngombwa) ku burenganzira bwa muntu, ndetse n'amategeko. Kuri ibyo hiyongeraho ubwunganizi mu by'amategeko ndetse no mu nkiko igihe bibaye ngombwa. |
Uwifuza kudufasha kugera kuri iyo ntego inkunga ye yakirwa neza. Uwifuza na we zimwe muri services zitangwa na RIME COMPANY LTD nk'amahugurwa cg ubundi bufasha turamwifuriza ikaze.
Ibibazo, ibitekerezo n'ibyifuzo byanyu birakenewe cyane. |